Revelation 16:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika wa mbere aragenda asuka urwabya rwe ku isi, ibisebe bibi biryana bihita byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cya cya gikōko bakanaramya ishusho yacyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwa mbere aragenda, acubanurira inkongoro ye ku isi. Nuko abantu bari bafite ikimenyetso cya cya Gikoko, n’abasenga ishusho yacyo, bafatwa n’ibisebe bibi by’umufunzo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.