Revelation 16:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk'ibiro mirongo ine. Abantu ni ko gutuka Imana kubera icyo cyorezo cy'amahindu kuko cyari gikabije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
urubura ruremereye nk’amatalenta rumanuka mu ijuru, rucocagura abantu, maze abantu batuka Imana babitewe n’icyo cyago cy’urubura, kuko icyo cyorezo ubwacyo cyari gikabije kuba kibi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.