Revelation 17:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Cya gikōko cyahozeho ubu kikaba kitakiriho, ni cyo mwami wa munani. Uwo mwami abarirwa hamwe na ba bandi barindwi kandi agiye kuzatsembwaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igikoko kigeze kubaho ariko kitakiriho, ubwacyo ni umwami wa munani; kiri mu mubare wa barindwi ba mbere, kandi kigiye aho kirimburirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.