Revelation 17:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazarwanya Umwana w'intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n'Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n'abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”