Revelation 17:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Erega Imana yashyize umugambi wayo mu mitima yabyo, ngo bikore ibyo na yo yagambiriye! Bityo ayo mahembe azahuriza ku mugambi umwe rukumbi, yegurire cya gikōko ubushobozi bwayo bwa cyami, kugeza ubwo ibyo Imana yavuze bibaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko rero Imana yabihaye umutima wo kurangiza umugambi wayo, umugambi umwe rukumbi wo kwegurira Igikoko ubwami bwabyo kugeza igihe amagambo y’Imana azaba yageze ku ndunduro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera.