Revelation 18:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntawe ukigura n'ibyitwa sinamomu n'ishangi, n'amarashi n'ububani n'indi mibavu na divayi, kimwe n'amavuta y'iminzenze n'ifu n'ingano. Ndetse ntawe ukigura ibimasa byabo n'intama, amafarasi n'amagare akururwa na yo, n'abantu bacuruzwa cyangwa b'inkoreragahato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ibiti n’ibyatsi bihumura, imibavu n’ububane, divayi n’amavuta, ifu n’ingano, ibimasa n’intama, amafarasi n’amagare, abacakara n’imbohe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo.