Revelation 18:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bisiga umukungugu mu mutwe, batera hejuru barira kandi baganya bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare! Ubukire bwawe bwari bwarakungahaje abafite amato mu nyanja bose; ariko none dore warimbutse mu isaha imwe gusa!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.