Revelation 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n'umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n'icyunamo. Dore iribwira iti: ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho!’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko wisheshekajeho ikuzo n’ubukire, abe ari ko muwuteza imibabaro n’icyunamo, kuko wibwiye mu mutima, uti ’Ndadamaraye nk’umwamikazi, nta bwo ndi umupfakazi kandi sinteze kuzabona icyunamo.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nk'uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’