Revelation 18:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha n'inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ibyo, ibyorezo byawugenewe bizawugwirira umunsi umwe: urupfu, icyunamo, n’inzara kandi uzasenywe n’umuriro, kuko Nyagasani Imana, ari Nyirububasha, akaba yawuciriye urubanza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n'umuborogo n'inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”