Revelation 19:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe bakomera ku by'ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.” Iby'ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi.”