Revelation 19:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbona umumarayika uhagaze ku zuba. Arangurura ijwi cyane, abwira ibisiga byose byagurukaga iriya kure mu kirere cy'ijuru ati: “Nimuze mukorane, murye iby'umunsi mukuru wateguwe n'Imana!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbona umumalayika uhagaze mu zuba, avuga mu ijwi riranguruye abwira ibisiga byatambaga mu kirere hejuru cyane, ati «Nimuze, mukoranire hamwe, maze musangire ifunguro ritubutse Imana ibahaye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,