Revelation 19:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima.