Revelation 19:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita hasi kimwe na bya binyabuzima bine, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe ya cyami bagira bati: “Amina. Haleluya!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ba Bakambwe makumyabiri na bane hamwe na bya Binyabuzima bine barapfukama, basenga Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, bavuga bati «Amen! Alleluya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!”