Revelation 19:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma numva ijwi ry'imbaga nyamwinshi rirangira nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'iry'inkuba zihinda cyane. Numva bavuga ngo: “Haleluya! Nidushime Nyagasani Imana yacu Ishoborabyose, kuko yimye ingoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndongera numva ibimeze nk’amajwi y’inteko nyamwinshi z’abantu, ameze nk’urusumo rw’amazi magari cyangwa umuhindagano w’inkuba zikaze, bavuga bati «Alleluya, kuko Nyagasani Imana yacu, Mushoborabyose, yagaragaje ingoma ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!