Revelation 2:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzi aho utuye, ni aho Satani ashinze intebe ye ya cyami, ariko ntibyakubujije gukomera kuri jye. Ntiwigeze unyihakana, habe no mu gihe Antipa umuhamya wanjye w'indahemuka yicirwaga iwanyu, aho Satani aganje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Nzi neza aho utuye: ni ho hari intebe ya Sekibi. Ariko kandi, wakomeje kwizirika ku izina ryanjye, ntiwanyihakana, kabone no mu gihe cya Antipasi, umugaragu wanjye udahemuka wiciwe iwanyu, aho Sekibi atuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y'ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.