Revelation 2:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora mfite ibyo nkugaya: ni uko iwanyu hari abantu bakurikiza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki kugusha Abisiraheli mu cyaha, barya inyama zaterekerejwe ibigirwamana bakanasambana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko iwawe hari bamwe bakihambira ku nyigisho za Balamu, wa wundi wagiraga inama Balaki ngo ashuke Abayisraheli, ngo barye inyama zatuwe ibigirwamana, kandi ngo bohoke mu buhabara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.