Revelation 2:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko mfite icyo nkugaya: ni uko wa mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi, umwemerera kwigisha. Ayobya abagaragu banjye abigisha gusambana, no kurya ibyaterekerejwe ibigirwamana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko worohera Yezabeli, uwo mugore wiyita umuhanuzikazi, maze akayobya abagaragu banjye, abigisha kohoka mu buhabara no kurya inyama zatuwe ibigirwamana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano.