Revelation 2:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse n'abana be nzabica, bityo amatorero yose y'Imana azamenyeraho ko jyewe nzi kugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu. Umuntu wese muri mwe nzamwitura ibikwiriye ibyo azaba yarakoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n'imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.