Revelation 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Simirina uti: ‘Uw'Intangiriro akaba n'uw'Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Simuruna uti“Uwa mbere ari na we w'imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati