Revelation 20:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aherako akiroha ikuzimu arahafunga arahadanangira, kugira ngo icyo kiyoka kidakomeza kuyobya amahanga kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiriye. Nyuma yaho kigomba kuzarekurwa igihe gito.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.