Revelation 20:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbona n'intebe za cyami zicaweho n'abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n'abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by'ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry'Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.