Revelation 21:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma haza umwe muri ba bamarayika barindwi, bari bacigatiye za nzabya ndwi zuzuye ibyorezo birindwi biheruka ibindi, arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni w'Umwana w'intama.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati «Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w'Umwana w'Intama.”