Revelation 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Saridi uti: ‘Ufite ibinyamwuka birindwi biva ku Mana, kandi akaba afite na za nyenyeri ndwi aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Witwa ko uriho nyamara wapfuye uhagaze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi, uti «Wa Wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati ’Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Sarudi uti“Ufite Imyuka irindwi y'Imana n'inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'uko ufite izina ry'uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.