Revelation 3:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa.