Revelation 3:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n'umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n'imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n'umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare, maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga ku maso yawe, maze wongere ubone.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.