Revelation 4:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma ngira ntya mbona mu ijuru urugi rukinguye. Uwo nari numvise bwa mbere ijwi rye ryarangiraga nk'iry'impanda, arambwira ati: “Zamuka uze hano nkwereke ibigiye gukurikiraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk'iry'impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo.”