Revelation 6:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbona Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya gatandatu. Habaho umutingito w'isi ukaze, izuba rihinduka umukara nk'umwambaro ugaragaza akababaro, n'ukwezi guhinduka umutuku nk'amaraso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk'amaraso,