Revelation 6:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babwiraga imisozi n'ibitare bati: “Nimutugweho muduhishe amaso y'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n'uburakari bw'Umwana w'intama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama,