Revelation 6:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngo ngire ntya mbona ifarasi y'ikijuju. Uwo ihetse akitwa Rupfu kandi yari akurikiwe n'uwitwa Kuzimu. Bahabwa ubushobozi kuri kimwe cya kane cy'abatuye isi, kugira ngo babicishe inkota n'inzara n'indwara z'ibyorezo, n'inyamaswa z'inkazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze ndebye, mbona ifarasi isa n’icyatsi; uwari uyicayeho bamwitaga «Rupfu», kandi na Kuzimu yari amukurikiye. Nuko bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo bagitsembeshe inkota, inzara, urupfu n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y'igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi.