Revelation 7:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndamusubiza nti: “Mubyeyi, ni wowe ubizi.” Arambwira ati: “Bariya ni abaciye mu makuba akabije. Bameshe amakanzu yabo bayeza mu maraso y'Umwana w'intama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama.