Revelation 8:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy'amanywa na kimwe cya gatatu cy'ijoro byacuze umwijima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika wa kane na we avuza akarumbeti ke: nuko igice cya gatatu cy’izuba, igice cya gatatu cy’ukwezi, n’igice cya gatatu cy’inyenyeri birakobana; kimwe cya gatatu cyabyo kirijima, ku buryo amanywa yatakaje igice cya gatatu cy’umucyo n’ijoro bikaba bityo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko.