Revelation 8:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n'abamarayika batatu basigaye!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndebye, numva ijwi rya kagoma yatambaga hejuru cyane mu kirere risakuza riti «Mwiyimbire! Mwiyimbire! Mwiyimbire abatuye isi, ku mpamvu y’umworomo w’uturumbeti tw’abamalayika batatu bagomba kongera kuvuza!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”