Revelation 8:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n'umuriro bivanze n'amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy'isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy'ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwa mbere ngo avuze akarumbeti ke: urubura n’umuriro uvanze n’amaraso bigwa ku isi, maze igice cya gatatu cy’isi kirashya, n’igice cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibimera byose birakongoka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n'umuriro bivanze n'amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.