Revelation 9:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma umumarayika wa gatanu avuza impanda, mbona inyenyeri ihanutse ku ijuru igwa ku isi, ihabwa urufunguzo rufungura ikuzimu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umumalayika wa gatanu aherako avuza akarumbeti ke: maze mbona inyenyeri ihanantutse ku ijuru, yituye ku isi, ihabwa urufunguzo rw’inyenga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw'ikuzimu.