Revelation 9:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubushobozi bw'ayo mafarasi bwaturukaga mu minwa yayo no mu mirizo yayo. Imirizo yayo yasaga n'inzoka, yari ifite imitwe yakoreshaga kugira ngo igirire abantu nabi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero ububasha bw’amafarasi buba mu minwa no mu mirizo yayo, kandi iyo mirizo yayo imeze nk’inzoka, ikagira amasonga atuma ibasha kugira nabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.