Revelation 9:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara abantu bose basigaye batishwe n'ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n'ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu rero bari basigaye badahitanywe n’ibyo byorezo, ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo bibi, bakomeza gusenga ingabo za Sekibi, ibigirwamana bya zahabu cyangwa ibya feza, iby’umuringa, iby’amabuye cyangwa iby’ibiti bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,