Revelation 9:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izo nzige ntizemererwa kubica burundu, keretse kubica urubozo mu gihe cy'amezi atanu. Uburibwe zabateraga ni nk'ubwo umuntu yumva iyo ariwe n'indyanishamurizo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyakora ntizahabwa uruhushya rwo kubica, ahubwo zemererwa gusa kubababaza amezi atanu yose. Ububabare bw’urumwe n’inzige bukababaza nk’ubwa manyenga, iyo irumye umuntu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.