Romans 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Butumwa ni bwo buhishura uburyo Imana iha abantu kuyitunganira babikesha kwemera Kristo, bigatuma bagenda barushaho kumwizera. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”