Romans 1:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva isi yaremwa, ibitaboneka by'Imana – ni ukuvuga ububasha buhoraho bwayo n'ubumana bwayo – abantu babibona mu byo yaremye ku buryo busobanutse. Nta cyo rero bafite bakwireguza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza,