Romans 1:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazi iteka ry'Imana rivuga ko ibyaha nk'ibyo bikwiye guhanishwa urupfu, nyamara ntibabikora gusa ahubwo banashima ababikora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nubwo bamenye iteka ry'Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n'abandi babikora.