Romans 10:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara dore icyo avuga ku byerekeye ubutungane buvuye ku kwizera: “Ntukibaze uti: ‘Ni nde washobora kuzamuka mu ijuru?’ (ari ukugira ngo ajye kumanurayo Kristo),
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).