Romans 11:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se ubwo gucumura kwabo kwakungahaje abatuye isi, gucogora kwabo kugakungahaza abanyamahanga, hazacura iki nibaramuka basubiye byuzuye mu byabo?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!