Romans 11:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero ubwo guhēzwa kwabo kwatumye rubanda rutari Abayahudi bungwa n'Imana, hazacura iki igihe Abayahudi ubwabo bazayigarukira? Bazamera nk'abazutse mu bapfuye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?