Romans 11:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Urubyaro rwa Isiraheli rugereranywa n'igiti cy'umunzenze cyakonzweho amashami. Wowe utari Umuyahudi ugereranywa n'ishami ry'umunzeze wo mu gasozi ryagemetswe aho ayo mashami yakonzwe, bityo nawe ukaba ufite uruhare ku byo imizi itungisha icyo giti.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba amwe mu mashami yaratemwe, maze wowe, n’ubwo wari ishami ry’agasozi, ukahagemekwa maze ugasangizwa amakakama azamurwa n’umuzi w’umuzeti,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk'ingurukira hagati y'amashami, ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo,