Romans 11:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zirikana rero kugira neza kw'Imana n'igitsure cyayo, abayivuyeho yabagiriye igitsure naho wowe ikugirira neza. Icyakora ni ngombwa ko uguma muri ubwo buntu ikugirira, bitabaye bityo nawe ni uko, uzakondwa nka ya mashami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Irebere nawe ubugwaneza n’ubutabera by’Imana: ku baguye ikurikira ubutabera, kuri wowe igira ubuntu, niba ariko ugumye muri ubwo bugwaneza, naho ubundi nawe izagukorora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko urebe kugira neza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.