Romans 11:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe utari Umuyahudi, uri nk'ishami kamere ryavuye ku munzenze wa mu gasozi, maze ku buryo bunyuranye n'imihingire isanzwe y'ibiti, ugemekwa ku munzenze w'umuterano. None se ko Abayahudi ari bo mashami kamere y'uwo munzenze w'umuterano, babura bate kugemekwa ku munzenze wabo bwite?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ko wowe watemwe ku giti cy’agasozi muhuje ubwoko, maze ukagemekwa ku muzeti mwiza mudahuje ubwoko, nkanswe bo bazagemekwa ku muzeti wabo bwite bahuje ubwoko!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk'ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?