Romans 11:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutibeshya ko muri abanyabwenge, ni uko igice kimwe cy'Abisiraheli cyinangiye. Ibyo bizakomeza kugeza igihe abanyamahanga bazemera Kristo byuzuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata: igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.