Romans 12:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ncuti zanjye, ntimwihōrere ahubwo mujye mureka uburakari bw'Imana abe ari bwo buhōra, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Guhōra no kwitura ni ibyanjye’, ni ko Nyagasani avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntimukihorere ubwanyu, nkoramutima zanjye, ahubwo muhe akanya uburakari bw’Imana nk’uko byanditswe ngo «Kumara inzigo ni ibyanjye, ni jye uzatanga inyiturano», uwo ari Nyagasani ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”