Romans 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mugenze mutyo rero ubwo muzi igihe tugezemo. Ubu ngubu ni igihe cyo gukanguka, kuko gukizwa kwacu kwegereje kurusha igihe twatangiraga kwemera Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.