Romans 13:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko kandi abakora neza si bo batinya abatware, keretse abakora nabi. Ese urashaka kudatinya abategetsi? Jya ukora neza ni bwo bazagushima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,